COVID-19: Urutonde rw’inkuru zishobora gukorwa muri Africa
Read this article in
Hari abanyamakuru bakomeje kwibaza uko wakora inkuru ku cyorezo cya COVID-19. Nta kindi uretse kwandika ku nkuru iyo ariyo yose, bitewe n’umurongo wayihaye kuko iki cyorezo kiza mu nkuru hafi ya zose. Ikigo African Centre for Media Excellence, (ACME), gikorera Kampala muri Uganda, cyagerageje gukusanya inkuru zishobora gukorwa kuri COVID-19 mu ngeri zose: ubuhinzi, ibiribwa, ubukungu, uburezi, iyobokamana, imikino, ubugeni n’ubuhanzi; ndetse n’imyidagaduro.
Inkuru zakorwa muri buri cyiciro
Ubuhinzi n’ibiribwa
- Ese hari abacuruzi bahungabanyijwe n’ihindagurika ry’ibiciro bya bimwe mu biribwa? Ni ibiki byazamutse cyangwa byamanutse? Ese byahungabanije amasoko yo mu cyaro?
- Ese icyorezo cya COVID-19 cyatumye habaho ibura ry’ibiribwa mu gihugu?
- Ni izihe ngaruka za COVID-19 ku bahinzi baciriritse, (basanzwe)?
- Ni izihe ngamba zafashwe mu rwego rwo kugoboka abana bo mu miryango ikennye bafite ikibazo cy’imirire mibi, bari babeshejweho n’imfashanyo?
- Ese imiryango itunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi yitwaye ite mu kibazo cyo kubona imbuto n’inyongeramusaruro; ndetse n’icyo kugeza umusaruro ku isoko mu gihe cya COVID-19?
- Ni izihe ngaruka za COVID-19 ku borozi batunzwe no kugisha (kwimura amatungo bashaka ubwatsi bw’amatungo), mu gihe imigenderanira n’utundi turere cyangwa ibindi bihugu yahagaritswe? Ni iki ubuyobozi bwakoze ngo uburyo bwo kwimura amatungo ntibuhagarare burundu?
- Ese hari ingamba zafashwe mu gihugu zo kubona ibiribwa mu gihe cya COVID-19 ? Ni iki cyakozwe na Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage; ngo bahangane n’ibura ry’ibiribwa?
- Ni ibihe byiciro by’abaturage (urwego bariho, aho batuye, icyo bakora, …) ubona bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa kurusha abandi kubera COVID-19?
- Ni iki cyakozwe kugirango abaturage bahabwe ibiribwa by’ibanze n’aho babigurira mu gihe cya Guma mu rugo?
- Ni izihe ngaruka Guma mu rugo yagize ku bahinzi basanzwe kubera ihagarikwa ry’imodoka n’imigenderanire?
- Ese COVID-19 yashyize ubuzima bw’abahinzi-borozi mu kaga? Ni izihe ngamba zafashwe mu kugoboka abahungabanijwe na COVID-19 cyangwa bahuye n’ibiiza?
- Ni ibihe biribwa bitabora, (umuceri, ibishyimbo, ifu, …) bikenewe cyane mu mijyi? Ese ibiciro byabyo byarazamutse? Ese abacuruzi babasha kubibonera ababikeneye bose?
- Ni ubuhe buryo bwashyizweho bwo kugoboka abababaye bahabwa ibiribwa? Bwacungwaga na nde, ese bwageze ku ntego? Ese ni abahe bafatanyabikorwa mu itangwa ry’ibiribwa, ni izihe mbogamizi zabaye muri kino gikorwa?
- Ese COVID-19 hari n’icyo yahungabanijeho itangwa ry’imbuto n’inyongeramusaruro? Ni bande bagobotse abahinzi-borozi babegereza inyongeramusaruro mu bihe ingendo zari zahagaritswe.
- Ni izihe ngaruka ifungwa ry’imipaka ryagize ku iyinjizwa ry’iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi. Abacuruzi bakuru n’abacirirtse babyitwayemo bate, ese nta mpinduka byagize ku biciro?
Ubukungu n’imari
- Ese ihindagurika ry’ibiciro bya Gaz, amavuta n’ibiribwa byagize izihe ngaruka ku bukungu bwanyu? Ni iki kiri gukorwa mu gihugu ngo bahangane n’izo mpinduka?
- Ni ki igihugu kiri gukorana n’ibindi mu karere mu ngamba zo kuzahura ubukungu bwahungabanijwe na COVID-19?
- Ninde ufasha igihugu kuva mu bihombo by’imisoro byatejwe na COVID-19?
- Ese ko abadepite bemeza ingengo y’imari y’inyongera n’uburyo Leta yabona amafranga, baba bakurikirana imikoreshereze yayo niba iba inyuze mu mucyo? Ninde ushinzwe gucunga ayo mafaranga, bikorwa mu mucyo ngo hatagira anyerezwa?
- Ese politiki y’ifaranga yarahindutse mu gihe cya Guma mu rugo. Ni ibiki byahinduwe muri politiki y’imisoro?
- Ni iki igihugu gikora ngo kibungabunge agaciro k’ifaranga?
- Ni izihe mbogamizi ibigo bito n’ibiciriritse byahuye nazo mu gihe cya Guma mu rugo?
- Ese imicururize uko yari isanzwe ikorwa aho umuguzi n’umucuruzi baciririkanya imbona nkubone yaba yarahindutse hagakoreshwa ikoranabuhanga, (kwakira umukiriya utabona)? Ese abakozi bahawe amahugurwa ku buryo bushya? Ni izihe bizinesi zabikoze, byatanze musaruro ki? Ni ibiki bikenewe ngo bizinesi ikoreshe ikoranabuhanga? Imbogamizi zirimo ni izihe?
- Ni ayahe mahirwe mashya yo gukora bizinesi yazanywe na COVID-19 mu gihugu? Yabyajwe umusaruro gute, ni bande bayabyaje umusruro?
- Ni izihe ngaruka z’ifungwa ry’inganda? Ese ryatumye hari ibicuruzwa bibura ku isoko? Igihombo kingana iki?
- Ni iki Leta cyangwa Ikigo gishinzwe imisoro bakoze ngo bahangane no kwishyuza imisoro abaturage mu gihe kigoye?
- Ese Guma mu rugo yagize ingaruka ki ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro? Ese hari ibihugu byabuze abaguzi? Ihindagurika ry’ibiciro cyagize ngaruka ki ku bucukuzi?
- Ese amazi akoreshwa yariyongereye kubera gukaraba intoki bya buri kanya? Ibigo bicuruza umuriro n’amazi byamariye iki abaturage kuri uko kwiyongera, ese bigeze bagabanya ibiciro?
- Ese COVID-19 ntiyahungabanije imishyikirano kuri gahunda yo gushyiraho isoko rusange ry’Africa riteganijwe muri Nyakanga 2020? Ese iri soko rizafasha kuzahura ubukungu no kwihutisha ishoramari muri Africa nyuma ya COVID-19?
- Ese abantu na za bizinesi bahawe ubwishingizi ku ngaruka za COVID-19? Nubwo ari indwara nshya itari isanzwe ku rutonde, ariko birashoboka ko amasosiyete y’ubwishingizi yakwishyura ibihombo byatewe n’ifungwa ry’amaduka, ibicuruzwa byahombye, byabuze cyangwa byangiritse; ndetse n’abantu bapfuye kubera COVID-19? Babyitwayemo bate? Ese ubwishingizi bwo kwivuza bufasha abarwaye COVID19?
Uburezi
- Ese mu gihugu ibizamini by’abarangiza amashuri bizakorwa? Ni izihe ngamba zafashwe ngo abanyeshuri bakomeze kwitegura no gukora ibizamini?
- Ese hari uburyo bwashyizweho bwo kwigishiriza abana mu rugo? Ese imiryango y’abana yarabyitabiriye, ni izihe mbogamizi zirimo?
- Ni ibihe bigo by’amashuri, yaba aya Leta cg ayigenga, byigishiriza cyangwa bitigishiriza abana mu rugo?
- Ni izihe mbogamizi ababyeyi batize bahura nazo mu gufasha abana kwigira mu rugo? Ese hari icyo Leta, imiryango itari iya Leta n’amashuri bifasha iyo miryango mu gukemura icyo kibazo?
- Ese abanyeshuri bitwaye bate mu gihe amashuri afunzwe?
- Ese hari imiryango ihari ifasha abarimu, ababyeyi n’abakozi bo mu bigo by’amashuri? Ni ayahe makuru atangwa n’iyo miryango, akoreshwa ate?
- Ni ubuhe buryo bwashyiriweho ababyeyi batize?
- Ni gute amashuri makuru na za kaminuza bigisha hakoreshejwe ‘Iya kure”? Imbogamizi zo kwigisha ‘Iya kure’ ni izihe? Amashuri makuru akemura ate ibibazo by’abanyeshuri n’abarimu bayo?
- Ese abarimu n’abakozi b’ibigo by’amashuri babayeho bate? Baracyahembwa se? Ese hari ubufasha bahawe na Leta cyangwa abayobozi b’ibigo bakoramo?
Imiyoborere
- Ese abasigajwe inyuma n’amateka na ba nyamuke bitabwaho muri gahunda y’igihugu yo guhangana na COVID-19 ? Bikorwa bite, ni bande birengagijwe ntibitabweho?
- Ni nde ukurikirana imicungire y’ubufasha buhabwa abantu mu gihe cya Guma mu rugo? Leta ikora iki ngo bikorane umucyo? Ni ibihe byuho birimo byatuma ubu bufasha butangwa nabi cyangwa bukanyerezwa?
- Ni ki gikorwa ngo internet igere hose, niba Guma mu rugo yarasabye abantu gukorera no kwigira mu rugo, kandi amakuru yose agatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga? Leta n’abikorera bakora iki ngo abantu bose bagerweho na internet?
- Ese Guma mu rugo nta ngaruka yagize ku miburanishirize y’imanza n’irangizwa ryazo? Ni buryo ki Guma mu rugo yahungabanije ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inkiko?
- Ese ihagarikwa ry’ingendo mu modoka rusange ntiryabujije abanyantege nke n’abatishoboye kugera ku nkiko?
- Ni iki gikorwa mu kurwanya ruswa mu bapolisi, abakozi ba Leta n’abanyapolitiki bafite inshingano zo gutangira serivise ku gihe? Niba hari ruswa mu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo, iyo yaba iteye ite, ni bande bayiri inyuma?
- Ni ibihe bikorwa bya Leta byahagaze kubera iki cyorezo cyangwa bigasubikwa? Ese ibi byagize ingaruka ku nshingano za Leta, nko gutora amategeko, amatora cyangwa ibarura?
- Ese abatuye iyo bigwa bamenya bate amakuru ya COVID-19? Ni iki Leta ikora ngo amakuru agere kuri bose?
- Ese iki cyorezo cyabangamiye gahunda ya Leta yo gukorera mu mucyo. Ese cyaba cyarabangamiye itangwa ry’amakuru no kutabazwa inshingano? Abaturage babona bate uko guhinduka kw’abayobozi babo kubera COVID-19?
- Abayobozi mu nzego z’ibanze bakiriye bate amategeko mashya agamije kubungabunga ubuzima barwanya COVID-19 aho bayobora?
- Ese abakorera mu nyubako zidafite internet bakoze akazi bate. Hari abatarahawe serivisi, ku ruhe rugero?
- Inzego z’ubutabera zakoze zite mu gihe cya COVID-19? Ese abaturage babonye ko batahawe ubutabera?
- Ese ingamba zo guhangana na COVID-19 zatwaye amafaranga angana iki? Ese ayo mafaranga yakoreshejwe iki, ni nde wafashe uruhande runini mu kuyakoresha.
- Amafaranga yatanzwe nk’inkunga yo kurwanya COVID-19 angana iki? Yatanzwe nande?
- Ese guhana intera ya metero hagati y’abantu byabangamiye iki kuri gahunda za Leta mu nzego nkuru n’iz’ibanze?
- Ni iki cyagaragaje ko gahunda yo kwita ku batishoboye ikomeye mu gihugu cyanyu, mu gihe cya COVID-19?
- Abari muri gereza n’ahandi bafungira bitaweho bate mu gihe cya COVID-19? Ni ubuhe buryo bwakoreshejwe ngo barindwe, bagenzurwe kandi bavurwe? Ese habayeho gahunda zo gufungura bamwe nko hagabanywe ubucucike muri za gereza?
- Ese amabwiriza yashyizweho yubahiriza uburenganzira bw’umuturage? Ni nka he bwahungabanijwe?
- Abaturage bakiriye bate amabwiriza yashyizweho mu guhangana na COVID-19?
- Ni he wabonye Leta yaba yarifashishije amabwiriza yo guhangana na COVID-19 ishaka kuniga itangazamakuru, kubuza abantu ubwisanzure no gutsimbataza ubutegetsi bwayo? Hari gihamya zabyo zihari? Ni bande bitwaje ubutegetsi bwabo bakarengera? Ni bande byagizeho ingaruka?
Ubuzima
- Ni iki abashakashatsi n’abahanga udushya muri Africa bakoze ngo haboneke umuti cyangwa urukingo rwa COVID-19?
- Ese abarwayi bakomeje kureshya imbere y’inzego z’ubuzima no mu gihe cya COVID-19? Ese iki cyorezo cyaba cyarongereye cyangwa kikagabanya ubusumbane hagati y’abagana amavuriro?
- Ni ubuhe buryo bwakoreshejwe ngo amabwiriza yo kurwanya COVID-19 agere ku baturage? Ese ubwo buryo bwahuye n’izihe mbogamizi, ese bwagendaga buhindurwa uko iminsi ihita?
- Ese gahunda zo kurwanya SIDA zarakomeje mu gihe cya COVID-19? Ni izihe ngamba zafashwe ngo abakorerabushake, abaganga ndetse n’abarwayi bakomeze kurindwa ntibandure SIDA?
- Ni iki gikorwa ngo abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bakomeze kuyibona mu gihe cya COVID-19? Ni izihe mbogamizi zaba zarabangamiye itangwa ry’imiti igabanya ubukana? Ese nta dushya twahanzwe nko gutanga imiti y’igihe kirekire ku babana n’ubwandu bwa SIDA?
- Ese uburenganzira bw’ababwayi bwakomeje kubahirizwa no mu gihe cya COVID-19? Ni nka ryari gutinya COVID-19 byaba byarabaye intandaro yo kutubahiriza uburenganzira bw’umurwayi? Ese ubusanzwe ni nde uvugira abarwayi?
- Abarwayi ba COVID-19 bavurwa bate mu gihugu cyanyu? Ni izihe mbogamizi abaganga bahura nazo mu kuvura abarwayi ba COVID-19?
- Iyo umuntu ajyanywe mu kato abandi basigara bavuga iki?
- Bigenda bite iyo umuntu akize COVID-19? Ni ryari uwayikize aba atakibasha kwanduza abandi? Siyanse ibivugaho iki, ibitaramenyekana ni ibihe?
- Ese abafite ubumuga bwo mu mutwe bitabwaho bate? Abaganga biteguye bate gufasha ufite ubumuga bwo mu mutwe mu gihe cya Guma mu rugo?
- Ese abatuye kure hagoye kugerwa babona imiti bate, bapimwa bate, bitabwaho bate? Ni bande babangamiwe cyane kubera kutagerwaho n’imiti?
- Ese gahunda zo kuboneza urubyaro zashyiriweho uburyo butuma zikomeza no mu gihe cya COVID-19? Gupimisha inda, kubyaza no kwita ku mpinja zikivuka byarakomeje? Hari uburyo bwo gukomeza kuvura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
- Itangwa ry’amaraso ku bushake ryaba ryarakomeje no mu gihe cya COVID-19? Imiryango ishinzwe kuyakusanya ikora iki ngo atangirwe ku gihe?
- Ese abafite aho bahurira n’ubuvuzi bagize uruhe ruhare? Bitwaye bate mu gihe cya Guma mu rugo? Abo ni abakora muri Farumasi, abapima ibizamini, abashinzwe ubuhumekero; ni iki cyakozwe ko na bo bakore batuje?
- Ese inzego zishinzwe ibyorezo zahawe ubushobozi bwo guhangana na COVID-19? Amafaranga yo kubikora yavuye hehe, ese niba yaravanywe ku yari agenewe ibindi, nta ngaruka byagize?
- Ese ihagarara ry’ubucuruzi mpuzamahanga nta ngaruka ryagize ku miti n’ibikoresho byinjizwaga mu gihugu? Ni izihe ngamba zafashwe n’abacuruza imiti kugira ngo bahore babona iyo baha ababagana?
- Aho inzego z’ubuvuzi zongerewe imbaraga mu guhangana na COVID-19, ni iki cyakozwe ngo abagore bongererwe ubushobozi mu kwita ku barwayi mu muryango? Ese abagore bitwaye bate kuri izi nshingano nshya, ni ubuhe bufasha bagenewe?
- Hari imiti yabujijwe kwinjira mu bihugu bimwe na bimwe mu ntangiriro za Werurwe 2020. Iyo miti ni nka paracetamol, za antibiotics zimwe na zimwe, ndetse n’indi miti y’ibanze. Ese nta ngaruka biratangira kugira mu gihugu cyanyu, ni iki gikorwa ngo hazibwe icyo cyuho byateje?
- Ese ubutumwa bwatangwaga ku bijyanye n’isuku n’imirire bwarahindutse kubera COVID-19. Abaturage babwakiriye bate?
- Ese gufunga amashuri makuru na za kaminuza ntibyahagaritse umusanzu abaganga n’abaforomo batangaga mu bitaro igihe cyo kwimenyereza umwuga? Ese ubwo ntibyongereye akazi ku bakozi b’ibitaro, umubare w’abo bagomba kwitaho ukaba wariyongereye? Ese abava mu mashuri yafunzwe baba baza gufasha abakozi b’ibitaro? Bikorwa bite?
- Ni izihe ngamba zafashwe ngo barinde abakozi bo kwa muganga kwandura? Ese ubundi bo biteguye bate COVID-19?
- Ese ya mirongo ya telefoni yitabazwa itishyurwa ikora zite? (Iyo ihamagawe hari abitaba bagafasha uhamagaye?)
- Mu buryo bufatika, ibigo byagenewe abari mu kato bikora bite? Abakekwaho COVID-19 babigejejwemo bafatwa bate, kimwe n’ababa binjiye mu gihugu baturutse mu bihugu birimo COVID-19. Bashyirwa mu kato bate?
- Hakunze kuvugwa ruswa ku bibuga by’indege n’ahandi abantu binjirira, aho bamwe baba badashaka gushyirwa mu kato cyangwa abavandimwe babo. Byagenze bite, ni bande bari babifitemo uruhare bakora muri Leta cyangwa abantu ku giti cyabo?
- Ibitaro byo mu gihugu no mu karere bifite ubuhe bushobozi mu bijyanye n’umubare w’ibitanda, ubumenyi n’ibindi bikoresho?
- Ese ibitaro bya Leta n’ibyigenga byiteguye bite guhangana na COVID-19 ibaye ikajije umurego? Ni izihe ngamba zashyizweho zo gufasha mu buvuzi?
- Ese ni iki giteganywa haramutse habonetse abarwayi ba COVID-19 barenze ubushobozi bw’ibitaro? Inzobere n’abaganga bafitemo uruhe ruhare?
- Ese uko ibihugu byashyize imbere kurwanya COVID-19, ni nako byiteguye guhangana n’izindi ndwara zihari n’izishobora kuzaza? Cyangwa COVID-19 yaburijemo izindi ndwara ntizitabwaho?
- Ni buryo ki mubona COVID-19 yaba yarerekanye imbaraga cyangwa intege nke z’inzego z’ubuvuzi mu gihugu cyanyu?
- Ni iki kirimo gukorwa ngo haboneke umuti cyangwa urukingo?
- Isuzumwa rya COVID-19 rikorwa rite?
Umurimo
- Ni uruhe rwego rw’umurimo rwatakaje abakiriya kubera COVID-19?
- Ese abanyabiraka na ba nyakabyizi babayeho bate mu gihe cya Guma mu rugo? Leta yabafashije iki?
- Ni ayahe mabwiriza yahawe abakozi ku bijyanya n’isuku n’ubwirinzi? Abakoresha bakora iki ngo barinde abakozi babo?
- Ingendo hagati y’ibihugu zarahagaze, kandi hari abakozi bakoreraga hanze y’ibihugu batuyemo, aba bahawe ubuhe bufasha? Ese haba hari inkunga bahawe mu rwego rwa dipolomasi? Ni nk’iyihe?
- Ni izihe nzego z’umurimo zahungabanijwe cyane no guhagarika akazi? Ese ni Uburezi, ubukerarugendo, imyidagaduro, ikoranabuhanga, ibijyanye n’ubwiza? Byagize izihe ngaruka kuri izo nzego z’umurimo? Byaba bitanga ayahe masomo ku ishoramari no kwagura ibikorwa?
Imibereho
- Ese COVID-19 yahungabanyije itangwa ry’ubufasha mu gihugu cyanyu? Ese hari ibyagombaga gufasha abakene byahinduwe bikajyanwa gufasha muri COVID-19? Byatanze uwuhe musaruro?
- Ese aho COVID-19 ntiyagaragaje ubusumbane mu bantu? Leta n’abafatanyabikorwa babyitwayemo bate?
- Ese COVID-19 ntiyaba yarahungabanyije cyangwa igaharika gahunda zo kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina? Ibyo byaba bifite ngaruka ki ku banyantege nke, cyane abagore n’abakobwa?
- Ese ingamba zo guhangana na COVID-19 zikurikizwa zite mu duce tubona amazi bigoye? Ese hari imiryango ya Leta cyangwa y’abagiraneza yafashe ingamba zo gutanga amazi meza mu baturage muri iki gihe?
- Ese COVID-19 yagize izihe ngaruka ku buringanire? Ni izihe zabaye ku bagore kubera Guma mu rugo, ifungwa ry’amashuri n’ihungabana ry’ubukungu?
- Ese abafite ubumuga bitaweho muri iki gihe cya COVID-19? Babona amakuru ahagije binyuze mu itangazamakuru, mu baturage cyangwa inzego za Leta? Ni iki Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakoze ngo abafite ubumuga bitabweho?
- Hari ubwoba ko COVID-19 igeze mu nkambi z’impunzi yabiyogoza, kubera ubuvuzi budahagije ndetse n’amazi make. Ese ibihugu byakiriye impunzi byabitekerejeho?
- Amabwiriza ya Guma mu rugo yubahirijwe ate mu nkambi z’impunzi n’ahandi hatuye abantu bacucitse?
- Ni izihe ngaruka ifungwa ry’imipaka ryagize ku baturage bayituriye?
- Ni iki Leta ikora ngo ifashe abantu batuye mu manegeka? Ese yakomeje hagunda zo gukumira, gusuzuma no kuvura indwara muri iyo miryango?
Abantu
- Ni bande mubona babaye intwaro muri iki gihe cya COVID-19? Ni nde uri imbere mu gutanga amakuru neza, mu kwita ku barwayi cyangwa gushishikariza bagenzi be kuyirinda? Kora urutonde rw’abo utekereza bose n’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.
- Ni ibiki wumva byaba biranga umuganga w’intwari mu kuvura COVID-19?
- Ni utuhe dushya twahanzwe cyangwa tugihangwa mu gufasha abanyantege nke mu gihe cya COVID-19?
- Abarwayi ba COVID-19 babona bate uko bakirwa n’uko bavurwa mu bitaro?
- Ese COVID-19 ifatwa ite n’abamaze kuyandura, benewabo cyangwa n’ababavura?
- Abamaze gukira COVID-19 bayivuga bate?
- Ni izihe ngamba abayobozi ku giti cyabo bafatiye COVID-19?
Imirimo rusange n’ibikorwaremezo
- Ni ibihe bikorwaremezo byagizweho ingaruka na COVID-19? Ni izihe ngamba ziriho zo kuzabizahura mu buryo bw’amafaranga, mu gihe kingana iki?
- Ese imishinga minini iterwa inkunga cyangwa ikorwa n’abashinwa byayigendekeye bite mu gihe cya COVID-19?
Iyobokamana
- Imiryango ishingiye ku madini yabyitwayemo ite?
- Ni ibihe bikorwa by’amadini n’amatorero byahungabanijwe na COVID-19?
- Ese hari insengero n’ahandi hahurira abahimbaza Imana hafunzwe? Abanyedini babyitwayemo bate?
- Ni gute COVID-19 yahinduye imyumvire hagati ya siyansi n’ukwemera? Ni izihe mpaka zigibwa kuri ibi?
- Ese abayobizi b’amadini bakomeje guha abayoboke babo amasakaramentu banabakoreraho indi mihango ya ngombwa? Byakozwe bite? Ese Guma mu rugo yatumye ibi bishoboka? Niba bitarakunze, ni iki bakora ngo bakemure ibibazo by’abayoboke?
- Ni ubuhe bufasha mvugabutumwa abayobozi b’amadini bashoboraga gutanga muri iki gihe, babigezeho bate?
- Ese hari abanyamadini bagize uruhare -rwiza cyangwa rubi- mu guhangana n’iki cyorezo? Byatanze iki?
- Ni uruhe ruhare rw’amadini muri iki kibazo?
- Imyemerere iwanyu ihagaze ite muri iki gihe?
Imikino, ubugeni n’ubuhanzi, imyidagaduro
- Ese hari gahunda zo gufasha abakinnyi zabayeho muri iki gihe imikino yahagaze?
- Ni ibiki COVID-19 yahinduye muri gahunda y’abantu y’igororangingo?
- Hari ibitaramo, ibiterane n’imikino byasubitswe kubera COVID-19; mubona byarahombeje bene byo na Leta amafaranga angana iki? Ni izihe ngamba zafashwe zo kuzayagaruza?
- Ese abari batunzwe n’imikino ubu bakora iki mu gihe cya COVID-19? Ni iki gikorwa n’abayobozi b’ibya siporo mu kurema agatima abari batunzwe na yo ngo badahungabana?
- Abahanzi babyitwayemo bate? Ni abahe byagizeho ingaruka nyinshi?
- Ese abanyamikino n’imyidagaduro bafasha bate mu gutambutsa ubutumwa bujyanye no guhangana na COVID-19? Ninde ubari ku isonga, bitanga uwuhe musaruro?
- Ni abahe bahanzi bakoresha imbuga nkoranyambaga ngo bagumane n’abafana babo? Ese hari ababasha gukuramo inyungu y’amafaranga?
Umusozo
- Ese ibihugu binyuranye muri Africa byitwaye bite mu kibazo cya COVID-19?
Iyi ni inkuru yasohotse ku rubuga wa ACME, mushobora kohereza ibindi bitekerezo kuri urwo rubuga biciye muri email cyangwa imbuga nkoranyambaga za ACME.
ACME, African Centre for Media Excellence, ikorera i Kampala muri Uganda. Ni umuryango wigenga udaharanira inyungu, wiyemeje guteza imbere itangazamakuru n’itumanaho muri Africa. Mu gufasha abanyamakuru, ACME ikoresha uburyo burambye, aho amahugurwa aherekezwa no kumenyerezwa cyangwa gutozwa gushyira mu bikorwa ibyo umuntu yize.