Kinyarwanda stories

Inama z’inzobere ku banyamakuru bakora inkuru zicukumbuye mu gihe cya COVID-19

January 19, 2021

Mu gihe ibihugu byinshi ku isi byafashe ingamba zidasanzwe mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya coronavirus, akazi k’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ku myitwarire mibi y’ubutegetsi no gukandamiza abatishoboye ntikigeze kagaragara cyane. Mu gihe habaye ibibazo byihutirwa, abanyamakuru bacukumbura bagomba gutangirira he? Ni ibihe bikoresho n’ubuhanga bikenewe mu gukora inkuru zicukumbuye mu gihe cya COVID-19?  Mu […]

GIJN Africa: Mu bihugu bya Africa hari imiryango ifasha mu kurinda umutekano w’abanyamakuru bacukumbura

January 13, 2021

Ubusanzwe itangazamakuru ricukumbura ubwaryo rishyira mu kaga abarikora. Ibyo biri muri kamere yaryo, aho umunyamakuru ushyira hanze abayobozi barya ruswa n’abanyereza ahura n’ibibazo birimo no guterwa ubwoba, hagamijwe kumuhagarika mu kazi ke, no kubangamira igitangazamakuru akorera.  Ni muri urwo rwego hari imiryango nyafurika na mpuzamahanga yashyizeho gahunda zigamije gufasha abanyamakuru bari mu kaga kugira umutekano; […]

GIJN Africa: Imiryango idaharanira inyungu iratanga inkunga yo kuzahura itangazamakuru ricukumbura

January 06, 2021

Itangazamakuru ricukumbura birazwi ko rihenda igihe cyose, kandi itangazamakuru muri rusange naryo rirakiyubaka, mu gihe ubukungu bw’isi nabwo bukomeza guhura n’ibibazo. Bimwe mu bitangazamakuru bicuruza ntibigishora amafaranga mu nkuru zicukumbuye nk’uko byagendaga mbere. Ni ku bw’iyo mpamvu rero, hari imwe mu miryango myinshi idaharanira inyungu yateye intambwe ngo irebe yaziba icyo cyuho. Harimo ikorera mu […]

Inyandiko zinyuranye zivuga ku Itangazamakuru ricukumbura

December 21, 2020

Itangazamakuru ricukumbura Itangazamakuru rishingiye ku bimenyetso Amasomo n’amahugurwa Ibindi byagufasha Ibiboneka mu Cyespanyole gusa Ese nawe wari ukeneye ibyagufasha gukora inkuru zicukumbuye? Uru ni urutonde rwibanda ku itangazamakuru ricukumbuye kandi rutanga n’ingero zifatika z’inkuru zabayeho mu bihugu binyuranye. Bimwe mu bitabo bigize uyu muzingo wabifata ku buntu iyo nta mabwiriza yihariya abidateganya ukundi; ibindi biragurishwa. […]

Inkuru zicukumbuye zirafasha mu gucunga neza ibya rubanda

December 21, 2020

Ikigo mpuzamahanga giharanira guteza imbere inkuru zicukumbuye, (ICIR) kirafasha Nigeria gucunga neza ibya rubanda mu gihe cya COVID-19. Ikigo kigenga cya ICIR gikorera muri Nigeria cyateye inkunga abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ku imikoreshereze y’umutungo mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.  Mu kiganiro umuyobozi nshingwabikorwa wa ICIR,  Dayo Aiyetan , yagiranye na Benon Herbert Oluka, umunyamakuru […]