Accessibility Settings

color options

monochrome muted color dark

reading tools

isolation ruler

Ese nawe wari ukeneye ibyagufasha gukora inkuru zicukumbuye? Uru ni urutonde rwibanda ku itangazamakuru ricukumbuye kandi rutanga n’ingero zifatika z’inkuru zabayeho mu bihugu binyuranye. Bimwe mu bitabo bigize uyu muzingo wabifata ku buntu iyo nta mabwiriza yihariya abidateganya ukundi; ibindi biragurishwa.

Iyi nyandiko iboneka mu ndimi zinyuranye, harimo n’Igishinwa ndetse n’Icyespanyole. Gusa ibitabo biyigize siko byose biri mu ndimi zivugwa cyane, ariko nyinshi muri zo ziraboneka mu rurimi rw’Icyongereza. Nawe ushatse kugira ibyo udusangiza, wakoherereza email.

Itangazamakuru ricukumbura

Modern Investigative Journalism (Itangazamakuru ricukumbura mu bihe bya none): Abahanga  Mark Lee Hunter na Luuk Sengers, bafatanije na Marcus Lindemann; basobanura Itangazamakuru ricukumbura mu bihe bya none. Abanditse igitabo, Story-Based Inquiry , bagaragaza itangazamakuru ricukumbura nk’imfashanyigisho igenda ikarenga ku biteganijwe kwigishwa. “Ifasha abagitangira kwigisha uko bigisha. Iki gitabo cyerekana ibibazo abanyeshuri babaza, ibisubizo byabyo, imyitozo yo mu ishuri ndetse n’imikoro yo mu rugo ibafasha kwiyigisha bungurana ibitekerezo.”

Investigative Journalism Manual: ni inyandiko y’ingirakamaro. Yatangiye yifashishwa nka Bibiliya, (igitabo umuntu ahora agendana) y’abanyamakuru bo muri Africa, irimo ingero n’imyitozo. Iyi nyandiko yanditswe n’umuryango Konrad Adenauer Stiftung ukorera mu Budage. Magingo aya yaravuruguruwe ikoreshwa ku isi yose, igafasha abanyamakuru babangamiwe n’amategeko agenga itangazamakuru, no kudakorera mu mucyo no kubura abatanga amakuru. Ubu inaboneka mu ndimi za Bahasa na Mongolian, ndetse ikanaba urubuga nkoranyambaga abantu bunguraniraho ibitekerezo.

Digging Deeper: A Guide for Investigative Journalists in the Balkans. (Iyi nayo ni inyandiko yanditswe n’itsinda ry’abanyamakuru bacukumbura bakorera mu misozi ya Balkans): ( BIRN and available for purchase). Nayo yibanda ku buryo umunyamakuru acukumbura kugeza afashe amajwi n’amashusho, akabona amakuru muri ako karere. Umwanditsi Sheila Coronel, umuyobozi w’ikigo Stabile Center for Investigative Journalism, muri Columbia University; nawe agira udukoryo n’amayeri atanga ku Itangazamakuru ricukumbura. Umutwe wa mbere w’inyandiko ye wawubona hano ku buntu, mu cyongereza,Macedonian.

Investigative Journalism Handbook(2020) kuva kuri Al Jazeera Media Institute.

Drehbuch der Recherche (Izingiro ry’icukumbura). Ni agatabo ka Mark Lee Hunter afatanije na  Luuk Sengers. Nubwo kari mu kidage gusa ariko kerekana uko utegura inyandiko mbere y’uko utangira kujya gucukumbura. Ururimi: German

Exposing the Truth: A Guide to Investigative Reporting in Albania (Gushyira hanze ukuri. Umufasha w’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye muri Albania): Ni igitabo cy’amapaji 73 kirimo ingero n’udushya, ndetse n’amatekinike bikoreshwa na benshi. Indimi: AlbanianEnglish

The Hidden Scenario(Imikino yo mu bwihisho): Iki gitabo cyasohotse mu 2019, cyanditswe na Luuk Sengers afatanije na Mark Lee Hunter. Kerekana uko wahimba udukino, wakwibaza uko bimeze, bikagufasha gucukumbura/guperereza.

Follow the Money: A Digital Guide to Tracking Corruption. (Kurikirana ifaranga: Imfashanyigisho mu gucukumbura Ruswa): Ni icya International Center for Journalists. Iki ni igifasha abanyamakuru bacukumbura kuri ruswa no kunyereza amafaranga. IndimiEnglishRussianGeorgian

Global Investigative Journalism Casebook: Iki gitabo gikurikira ikitwa Story-Based Inquiry , cyerekana ingero z’inkuru zicukumbuye zakozwe, n’uburyo abanyamakuru bakoze ubushakashatsi bakazandika. Ururimi: English

Global Investigative Journalism: Strategies for Support: Ni ubushakashatsi bwakozwe na  David E. Kaplan wa GIJN. Harimo uburyo haboneka inkunga ziterwa itangazamakuru ricukumbura, hakanabamo imfashanyigisho ku banyamakuru b’isi yose. Cyatangajwe na Center for International Media Assistance. Ururimi: English

Citizen Investigation Guide. Iki gitabo cyanditswe na  GIJN mu 2019 , kigenewe abatuye isi , kibafasha kumenya uko hakorwa inkuru zicukumbuye.

Guide to Investigative Journalism: Ni agace kamwe kakozwe na Radio ya Leta muri Leta zunze ubumwe z’America, mu  2007. Kerekana uko umunyamakuru ahitamo inkuru, uko aganiriza abantu ashaka amakuru, uko amenya inyandiko zirimo amakuru no kuzigeraho; gutunganya inkuru no kuyitangariza rubanda. Indimi: English

Hidden Scenario, by Luuk Sengers and Mark Lee Hunter [Available for purchase from the Centre for Investigative Journalism]. Shows how story-telling techniques can give structure and focus to investigative journalism. Ururimi: English.

Introduction to Investigative Reporting, ya Brant Houston (Poynter News University). Iri ni isomo ryihariye wakwiyigisha kuri internet, ukishyura amadolari atageze kuri 30.

Investigating Religion: An Investigative Reporter’s Guide. (Gucukumbura ibirebana n’amadini, Infashanyigisho y’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye), Igitabo cyanditswe na Debra L. Mason na Amy B. White [kiragurishwa muri IRE]. Ururimi: English

Investigative Journalism Manual. ( Igitabo gifasha mu itangazamakuru rikora inkuru zicukumbuye) Cyashyizwe ahagaragara n’urugaga rw’abanyamakuru bo muri Afrika bakora inkuru zicukumbuye, ( Forum for African Investigative Reporters-FAIR). Kirimo uburyo bwinshi kandi bwiza bwumvikana bwo gukora Itangazamakuru ricukumbura. Unasangamo umwihariko wagenewe ibijyanye n’ubuzima ndetse n’imyitwarire ndangagaciro. Harimo n’ingero zinyuranye zo muri Africa. Kiboneka mu cyongereza, igifaransa n’igiportigal.

Investigative Journalist’s Guide to Company Accounts Cyanditswe na Raj Bairoliya. Cyatangajwe na CIJ ( Centre for Investigative Journalism). Cyafasha abanyamakuru bacukumbura ku bukungu bw’ibigo by’ubucuruzi, harebwa amafaranga byinjiza ku makonti, kugira ngo hamenyekane uko byunguka n’aho bikomora amafaranga.

Investigative Online SearchCyateguwe kinatangazwa na CIJ mu 2011.  Cyerekana uburyo ushobora kubona amakuru kuri internet, n’uburyo bwo kugenzura ukuri kwayo. Ururimi: English

Investigative Photography: Supporting a Story with Pictures.Cyateguwe kinatangazwa na C.J Clarke, Damien Spleeters, na Juliet Ferguson. [Ubu kigurishwa na Centre for Investigative Journalism]. Kivuga neza ibirebana n’amafoto aherekeza inkuru icukumbuye. Ururimi: English

Investigative Reporter’s Handbook ( Agatabo kifashishwa n’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye). Ku nshuro yacyo ya gatanu, (5th Edition), cyavuguruwe na Brant Houston afatanyije na  Investigative Reporters and Editors. Kigurishwa na IRE. Ururimi: English

Investigative Reporting: A Toolkit for Reporters: Iki gitabo cy’amapaji 107 cyasohotse mu 2009  muri America ku nkunga ya USAID. Ururimi: English

Investigative Reporting in Emerging Democracies: Models, Challenges, and Lessons Learned: Iki cyo kivuga uko hakorwa inkuru zicukumbuye mu bihugu bikiri mu nzira ya Demokarasi: uburyo zikorwa, ingorane zirimo ndetse n’amasomo yakwigirwamo. Cyanditswe na Drew Sullivan wo muri Organized Crime and Corruption Reporting Project. Yerekana udukoryo mu gutegura gahunda, kugendera ku mategeko, akamaro k’umwanditsi, umutekano n’ibindi. Cyatangajwe n’ikigo mpuzamahanga gifasha itangazamakuru, (Center for International Media Assistance). Ururimi: English

Manual for Arab Journalists on Freedom of Information and Investigative Reporting: Iki kigenewe abanyamakuru b’abarabu, kibagira inama ku burenganzira bwo kubona amakuru ndetse no gukora inkuru zicukumbuye. Gifite amapaji 21 kandi kibonekera ubuntu. Ni icya Article 19, ku nkunga ya PNUD. Indimi: EnglishArabic

The News Initiative. Iki cyo ni icya Google, ni isomo ry’ibice 9 ku Itangazamakuru ricukumbura hifashishijwe ikoranabuhanga, (Google tools).

The Science Writers’ Investigative Reporting Handbook Cyanditswe na Liz Gross mu 2018. Kivuga uko wabona inkuru yihishe mu yindi: kuvumbura ibyo umwanditsi yirengagije no kubona amakuru atifuje gushyira mu nkuru.

Raising Hell: A Citizen’s Guide to the Fine Art of Investigation (PDF): Ni igitabo Center for Investigative Reporting yageneye abaturage muri rusange, kibereka uko nabo babasha gucukumbura ahavugwa ruswa, no gushyira hanze intege nke z’ubutegetsi buhari. Ururimi: English

Recherche in der Praxis: Informanten zum Reden bringen, Fakten hart machen, Missstände aufdecken Kiri mu kidage gusa. Cyerekana  ubushakashatsi mu bikorwa: uko wabona abaguha amakuru, uko wagera ku bimenyetso simusiga n’ibigirire mibi itaravuzweho. Cyanditswe na Catherine Boss afatanije na Dominique Strebel. Ururimi: German

Reporting in Indigenous Communities. (Uko wakora inkuru kuri ba nyamuke). Cyanditswe na Duncan McCue mu 2011. Uyu ni umunyamakuru wa Radio yo muri Canada. Cyerekana uburyo bunyuranye bwo gukora inkuru ku basangwabutaka mu rwego mpuzamahanga. See the Reporter’s Checklist, blog and an 2018 interview with McCue.

Story-Based Inquiry (Inkuru zishingiye ku iperereza). Cyanditswe na Mark Hunter, Drew Sullivan, Pia Thosden, Rana Sabbagh na Luuk Sengers. Kirimo ingero zifatika zafasha umunyamakuru kumenya uburyo n’ubumenyi bwo gucukumbura, kwandika, kunoza no gutangaza. Kiri muri PDF kandi gisemuye mu ndimi hafi icumi zivugwa cyane ku isi. IndimiEnglish (PDF); Arabic | العربية (PDF); Chinese  | 中文 (PDF); French | Français (PDF); Russian | русский (PDF); Portuguese | Português (PDF); Spanish | Español (PDF).

The Story Tells the Facts.  Iki gitabo cyanditswe na Mark Lee Hunter afatanije na  Luuk Sengers. Kigurishwa na Centre for Investigative Journalism].  Cyerekana uburyo bwo kubara inkuru ikaryoha, uko yandikwa vuba inashyirwamo ibimenyetso hagamijwe kugira icyo ihindura gikomeye. Ururimi: English.

Undercover Reporting Iki ni ikigo gikorera kuri murandasi gitanga amakuru n’imibare byavuye mu bucumbuzi bw’igitabo Undercover Reporting: The Truth About DeceptionUru rubuga urusangaho ingero zihambaye zabayeho kugeza mu myaka ijana ishize.

The Verification Guide for Investigative Journalists (Uburyo umunyamakuru ashobora gusuzuma ibyo amaze gucukumbura). Kirimo ibice (chapitres) 10 n’ingero 3. Higanjemo uburyo bwo gucukumbura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibimenyetso n’imibare, ibishyirwa mu nkuru ndetse n’indangagaciro z’umunyamakuru. Cyaje cyunganira  The Verification Handbook na Verification Handbook: Additional Materials. Byose biraboneka, biragurishwa kandi bisemuye mu ndimi zinyuranye.

A Watchdog’s Guide to Investigative Reporting: Iki gitabo kibanda kuri Africa, cyanditswe mu 2005. Gitanga ingero n’ibyabashije gukorwa neza mu Itangazamakuru ricukumbura n’ingorane zirimo, mu rwego rwo gutinyura no kumara amatsiko ku bashaka gucukumbura.


Itangazamakuru rishingiye ku bimenyetso

Lessons from 30 Years Of Teaching Journalists Data Journalism, Muri iki gitabo cya GIJC19, umwanditsi Brant Houston uyobora ishami rya  Investigative Reporting muri Kaminuza ya  Illinois (USA) agaruka ku byo yamenye, amasomo yigiye mu kazi ko kwigisha Itangazamakuru rishingiye ku bimenyetso, akazi akoze imyaka 30 yose. Uyu kandi yamaze imyaka isaga icumi ari umuyobozi wa Investigative Reporters and Editors, (Ishyirahamwe ry’abanyamakuru n’abanditsi bacukumbura).

Teach Computational Thinking, Not Just Spreadsheets or Coding, Iki gitabo na cyo ni icya GIJC19, cyanditswe na Paul Bradshaw, wa Kaminuza ya Birmingham City , ishami rya BBC rishinzwe imibare n’ibimenyetso.

7 countries, 9 teachers: a dossier of data journalism teaching strategies Iki gitabo kivuga uburyo buboneye bwo kwinjiza umunyeshuri mu kazi gakenera imibare nk’ibimenyetso. Cyanditswe n’abarimu 9 bo mu bihugu 7; aribo Nouha Belaid, Anastasia Valeeva, Bahareh Heravi, Roselyn Du, Kayt Davies, Adrian Pino, Eduard Martín Borregon, Soledad Arreguez, ndetse na Jeff Kelly Lowenstein.

Data and Computational Journalism, Iyi yo ni inkuru yasohotse uyu mwaka wa 2020. Itanga inama enye zafasha abarimu kunoza imfashanyigisho bashyiramo imibare mu Itangazamakuru mu buryo bwihuse. Yanditswe na Norman P. Lewis, Mindy McAdams, bafatanije na  Florian Stalph. Izo ngingo enye ni izi:

Mbere, Imibare n’ibarurishamibare ry’ibanze bigomba kwinjizwa mu masomo yose atangwa. kabiri, Abanyeshuri bagomba kwigishwa uko bakwirinda amakosa ajyanye no gusobanura no kwandika ku mibare, haba mu mashuri yo gukora inkuru zanditse cyangwa z’amashusho. gatatu, Amasomo y’indangagaciro n’imyitwarire agomba kwibanda ku mibare, nka kimwe mu kimenyetso cy’umucyo kandi gifasha kuvanaho urujijo. kane, Uburyo bwo gutekereza nka mudasobwa (gukemura ibibazo uko ibikemura) bugomba kwinjizwa mu masomo ajyanye no gushyira mu gaciro.

More Effective Teaching of Data Journalism to Working Journalists, Igitabo cya GIJC19 cyanditswe na Kuang Keng Kuek Ser of Data-N. Kirimo inama zafasha abarimu bigisha Itangazamakuru rishingiye ku mibare nk’ibimenyetso ku banyamakuru bajya hanze gushaka amakuru.

Hacking the curriculum: How to teach data reporting in journalism schools Ni Raporo ya kimwe mu bigo by’itangazamakuru muri America, yasohotse mu 2018. Igira iti, “inama nyamukuru tugira ibigo byigisha itangazamakuru ni uko bafata imibare nk’inkingi ya mwamba y’ubumenyi ku banyeshuri bose”.

Where in the world can I study data journalism? Iyi ni inkuru yasohotse 2019 igira ti, “Ni he muri iyi si nakwigira Itangazamakuru rishingira ku bimenyeto?” Yanditswe na Bahareh Heravi aho akora incamake y’igitabo yandiste azoza amasomo ye. Igitabo cye yakise, 3Ws of Data Journalism Education, published by Data Journalism Practice.  Iki wakibona unyuze kuri UCD academic repository, kirimo n’amakarita.

International Journalism Education Consortium: Aha harimo urutonde rw’inkuru zakozwe hifashishijwe mudasobwa n’amasomo y’Itangazamakuru. Bipanze ku murongo  hakurikijwe Kaminuza byandikiwemo, hakabaho n’amazina y’abarimu.

Computer-Assisted Reporting: A Comprehensive Primer. Ni igitabo cya  Fred Vallance-Jones na David McKie. Kivuga uko wakora inkuru wifashishije mudasobwa. Kiragurishwa. Ururimi: English

Computer-Assisted Reporting: A Practical Guide. Ni icya Brant Houston UrurimiEnglish

Computer-Assisted Research: Information Strategies and Tools for Journalists Ni icya Nora Paul na Kathleen A. Hansen.UrurimiEnglish

Data Journalism Handbook Iki ni mpuzamahanga, kuko cyanditswe n’inzobere 12 mu itangazamakuru rishingiye ku mibare. Harimo ibisobanuro by’amagambo, ingero zifatika ndetse n’inama zigufasha kubona imibare, kuyikoresha no kuyisesengura. Cyanditswe bisabwe n’Ikigo cy’Uburayi kita ku Itangazamakuru, “European Journalism Centre” gifatanije na “Open Knowledge Foundation”. Kiboneka  mu ndimi eshanu zinyuranye, kandi kiracyasemurwa no mu zindi.  Icyavuguruwe mu 2012 cyari mu ndimi 12 ari zo Arabic, Chinese, Czech, French, Georgian, Greek, Italian, Macedonian, Portuguese, Russian, Spanish na Ukrainian. Indimi:ArabicEnglishFrenchRussian, and Spanish.

Flowing Data Ni igitabo cy’umubarurishamibare Nathan Yau. Uyu ni na we wanditse Data Points: Visualization that Means Something n’ikindi kitwa  Visualize This: The FlowingData Guide to Design, Visualization, and Statistics. Hari na  Learning to Data cyo kirimo imirongo ifasha kubona inyandiko n’ibitabo ndetse n’izindi nama zijyanye no gukoresha imibare.

Mapping for Stories: A Computer-Assisted Reporting Guide Ni icya Jennifer LaFleur na Andy Lehren Ururimi: English

Precision Journalism: a Reporter’s Introduction to Social Science Methods. Ni igitabo cya Philip Meyer Ururimi: English

Datawrapper Ni igitabo kifashishwa mu mahugurwa n’inama.

Ku yandi makuru ajyanye n’Itangazamakuru rishingiye ku mibare nk’ibimenyetso wareba urubuga  Data Journalism Resource Page.


Amasomo n’amahugurwa

Model Curricula for Journalism Education. (Integanyanyigisho ntangarugero mu kwigisha itangazamakuru): Iki kiboneka mu ndimi 8, cyagenewe amashuri y’itangazamakuru mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ni igitabo cyateguwe na UNESCO, kirimo amasomo 17, ubariyemo n’Itangazamakuru ricukumbura uko ryakorwa muri buri gihugu. Indimi: English (PDF); French | Français (PDF); Spanish | Español (PDF); Russian | Pусский (PDF); Arabic | العربية (PDF); Chinese | 中文 (PDF); Nepali (PDF); Portuguese | Português (PDF); Farsi | فارسی (PDF).

International Journalism Education Consortium: Aha hakusanyirijemo amasomo y’Itangazamakuru ricukumbura.

The James W. Foley Journalist Safety Guide: A Curriculum Plan For College Journalism and Communications Instructors: Ni ibice bitanu by’isomo rimwe ariko bipanze ku buryo burambuye. Bishingiye kuri Filime mbarankuru yakozwe kuri  James Foley, umunyamakuru wishwe tariki ya 19 Kanama 2019. Iyi nteganyanyigisho inarimo andi mashakiro yakwifashishwa, nk’inkuru zakozwe n’abanyamakuru ku bijyanye no gukorera ahantu hadatekanye. Iki wakibona wifashishije iyi  password  – FoleySafety.

Algorithms for Journalists: Naryo ni isomo, ryateguwe na Jonathan Stray mu ishuri ry’itangazamakuru rya  Columbia muri America. Harimo imirongo ikuyobora ahandi wasoma ibyakozweho ndetse n’imyitozo. Gusa ukamenya ko ritangwa mu mashuri y’abatangizi.

Better News Ni urubuga usangaho byinshi byakozwe n’ibigo byinshi by’itangazamakuru muri America.

AEJMC Task Force for Bridges to the Professions 2017 Report. Iyi ni raporo yakozwe mu 2017  ku mikoranire ya za Kaminuza n’abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe rigamije imyigishirize y’itangazamakuru AEJMC, (Association for Education in Journalism and Mass Communication).

Observations on how we teach drone journalism (Ibitekerezo ku buryo bwo kwigisha gukoresha indege zitagiora abapilote mu Itangazamakuru).  Cyanditswe na Judd Slivka. Uyu akaba ari umwarimu mu ishuri ry’Itangazamakuru rya  Missouri (USA), ari nawe wa mbere wayoboye Itangazamakuru ryo mu kirere (aerial journalism).

Algorithms course materials at Columbia Journalism School  Iri ni isomo rya Jonathan Stray muri Kaminuza ya Columbia.

The Field Guide to Security Training Ni integanyanyigisho icungwa na  OpenNews. OpenNews ni itsinda rifasha abakora gahunda za mudasobwa, (developers, designers), n’abasesenguzi gukorana no kwemeranya ku mishinga y’itangazamakuru.

Abandi bayicunga ni  BuzzFeed Open Lab, bakora mu bugeni n’ikoranabuhanga bifashisha BuzzFeed News.

Dig Deep & Aim High (Cukumbura cyane ubone byinshi): Ni imfashanyigisho ya ICJ mu 2000, ifasha uburyo bwo kwigisha amayeri yo gucumbura. Languages: English


Ibindi byagufasha

Empowering Independent Media: U.S. Efforts to Foster a Free Press and an Open Internet Around the World(Guha imbaraga itangazamakuru ryigenga, umugambi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika wo kwimakaza itangazamakuru ryisanzura no gukwirakwiza ikoranabuhanga ku isi yose): Ni inyandiko yumvikana ivuga ku iterambere ry’itangazamakuru, yagirira akamaro itangazamakuru n’imiryango idaharanira inyungu mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Igaruka cyane ku ngingo 7 zafasha itangazamakuru gutera imbere. Izo ngingo zirimo: Amikoro, Ikoranabuhanga, Amategeko agenga itangazamakuru, Kuramba kwaryo, Umutekano, Uburezi, ndeste n’isuzuma. Indimi: EnglishSpanishFrench.

Google Search Tips for Journalists. (Uko abanyamakuru bakwifashisha Google): Aka ni kagufi, kerekana uburyo bworoshye abanyamakuru bashakira amakuru kuri Google. Byegeranijwe na  Expertisefinder.com.

Journalist Survival Guide. (Imfashanyigisho yafasha umunyamakuru kumenya uko yarokora ubuzima bwe): Cyakozwe n’umuryango Samir Kassir Foundation, ukorera Beyirut (Liban). Kirimo uburyo bw’ibanze bwafasha abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakorera mu bice birimo intambara n’amakimbirane. Unasangamo uburyo warinda ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga. IndimiEnglishArabic

Legal Leaks Toolkit: A Guide for Journalists on How To Access Government Information (Imfashanyigisho yafasha abanyamakuru uko babona amakuru afitwe n’inzego za Leta): Kigizwe n’amapaji 75, cyerekana uburyo bwemewe bw’ibanze abanyamakuru bagomba kunyuramo ngo bagere ku makuru yo muri Leta. Cyateguwe ku bufatanye bwa Access Info Europe na Network for Reporting on Eastern Europe n-ost. Kiboneka mu ndimi 10 zikoreshwa mu bihugu by’I Burayi. Ururimi: English

Reporting Atrocities: A Toolbox for Journalists Covering Violent Conflict and Atrocities (Imfashanyigisho yafasha abanyamakuru kumenya uko bakora inkuru mu duce tw’imirwano n’amakimbirane): Kigizwe n’amapaji 61, cyerekana inkomoko y’amakimbirane, uburyo bwo kuyakoraho inkuru, n’uruhare rw’itangazamakuru mu bihe nk’ibyo. Cyanditswe na Peter du Toit, umunyamakuru wo muri Africa y’epfo, gitangazwa na Internews.

Reporting on Corruption: A Resource Tool for Governments and Journalists (uko watangaza inkuru kuri ruswa)Kigizwe n’amapaji 117, cyakozwe n’ibiro bya LONI rirwanya ibyaha n’ ibiyobyabwenge. Kirimo ingero z’ingirakamaro, uko warinda umutekano w’abatanga amakuru, uburenganzira ku makuru, ndetse n’ingamba zo kwigenzura.

SEEMO Safety Net Manual: Guidelines for Journalists in Extraordinary or Emergency Situations (Imyitwarire y’umunyamakuru mu bihe bidasanzwe): Cyatangajwe n’umuryango uharanira itangazamakuru mu majyepfo n’uburasirazuba bw’umugabane w’Uburayi, (South East Europe Media Organization); muri gahunda ngari yo kurinda abakozi b’itangazamakuru muri ako karere. Kiri mu Cyongereza, ariko gishobora kujya mu zindi ndimi bisabwe n’abazikoresha, nka Serbian, Italian, Romanian, Greek, Turkish, Bulgarian, Croatian na Slovenian.

Tragedies & Journalists (Amajye n’abanyamakuru): Gifite amapaji 40, kirimo uburyo bufatika bwafasha abanyamakuru, abanditsi n’abafotozi bakorera ahantu hadatekanye, bakarinda abahohotewe ndetse nabo ubwabo. Cyanditswe ku bufatanye bwa Joe Hight na Frank Smyth, gitangazwa na Dart Center for Journalism & Trauma. Indimi: EnglishSpanish中文 (Chinese).

Verification Handbook: Iki ni icy’ikigo nyaburayi cy’Itangazamakuru ( European Journalism Centre), gifasha abanyamakuru n’abasaranganya inkunga. Cyerekana ibikoresho byifashishwa, amayeri n’inzira zikoreshwa mu bihe bidasanzwe. IndimiEnglishPortuguês العربية , Español.

Who’s Running the Company: A Guide to Reporting on Corporate Governance. (Ni nde uyoboye ikigo: Imfashanyigisho yafasha abanyamakuru kumenya uko bakora inkuru z’imiyoborere y’ibigo): Cyerekana uko wakora inkuru ku nzego z’imiyoborere, inama z’ubuyobozi,  imikoreshereze y’umutungo no kureba niba ikigo gitera imbere. Cyateguwe na Banki y’isi ifatanije na ICJ, kiri mu ndimi umunani. Indimi: English (PDF); French | Français (PDF); Spanish | Español (PDF); Bahasa Indonesia (PDF); Mongolian | МОНГОЛ ХЭЛ (PDF); Arabic | العربية (PDF); Russian | Pусский (PDF); and Portuguese | Português (PDF).

Security and Covering Conflict: (umutekano mu gihe cyo gukora inkuru ahari amakimbirane); cyegeranijwe na IJNet. Harimo urutonde rw’ibyafasha umunyamakuru kwirindira umutekano, mu gihe akora inkuru ahantu bari mu makimbirane.


Ibiboneka mu Cyespanyole gusa

Cómo Investigar Temas Ambientales (Investigating Environmental Issues): Kivuga ku nkuru zicukumbuye zijyanye n’ibidukikije, muri America y’amajyepfo.

Guía Práctica sobre Periodismo de Datos (Practical Guide to Data Journalism) cya Sandra Crucianelli,  Knight International Journalism Fellow. Cyatangajwe na ICJ. Cyerekana uburyo bwifashishwa n’abanyamakuru bagaragaza amashusho, kirimo ingero nyinshi.

Manual de Periodismo de Datos Iberoamericano (Latin American Handbook of Data Journalism): Cyerekana uko umunyamakuru abona imibare, uko ayisesengura, uko ayigaragaza mu buryo bwumvikana n’ibindi.

Métodos de la Impertinencia (Methods of Impertinence)Cyateguwe na  Press and Society Institute (IPYS) , igice kivuga kuri Venezuela.Harimo udukoryo n’amasomo ku Itangazamakuru ricukumbura muri America y’amajyepfo.Iki gitabo kinarimo ubuhamya bw’abanyamuru 10 bakomeye muri ako karere.

Periodismo de Investigacion (Investigative Journalism) Cyateguwe na Gerardo Reyes. Cyerekana amayeri n’uburyo bwo gukora inkuru zicukumbuye muri America y’amajyepfo.

Periodista de Investigacion Latinoamericano en la Era Digital (The Latin American Journalist: Research in the Digital Age) Cyateguwe na ICFJ ifatanije na  Connectas, cyanditswe n’abanditsi batatu ari bo: Nathalia Salamanca, Jorge Luis Sierra, na Carlos Eduardo Huertas.

 

Republish our articles for free, online or in print, under a Creative Commons license.

Republish this article


Material from GIJN’s website is generally available for republication under a Creative Commons Attribution-NonCommercial 4.0 International license. Images usually are published under a different license, so we advise you to use alternatives or contact us regarding permission. Here are our full terms for republication. You must credit the author, link to the original story, and name GIJN as the first publisher. For any queries or to send us a courtesy republication note, write to hello@gijn.org.